Thursday, April 12, 2012

Brenda Flanagan Davies Amaze imyaka ine atagera hanze kubera ubunini afite

Brenda Flanagan Davies
Brenda Flanagan davies, ubu niwe umugore munini ku myaka 43 ubarizwa mu gihugu cy’ubwogereza. Bitewe n’umubyibuho afite amaze imyaka ine yose adakandagiza ikirenge hanze kuko gahunda ze zose azikorera mu nzu kugitanda cyongerwa.

Uyu mutegarugori akaba yibitseho ibiro bisaga 250, akaba ubuzima bwe ari ukwibera mu buriri yiyumvira radiyo no kuri interineti(internet) yigurira ibiryo.
Ku munsi akaba arya imiti igabanya umubyibuho ibihumbi bitandatu(6000) akaba akuba inshuro eshatu k’uyo ubundi umugore afata.
Yikorera utwitozo tworoheje kuburyo iyo akabije atera nk’intambwe 20 mu cyumba cy’urwogero(bathroom) ariko nawo bikamusigamo imvune itoroshye.

Uyu brenda,abaganga bakaba baramusabye kwihatira ibiryo bigabanya umubyibuho bamugira kandi inama yuko natabifata azapfa, ku munsi wejo akaba aribwo yagize icyo avuga kubuzima bwe ati:« bintera ubwoba,iyo abadogiteri(doctor) bambuza kurya bambwira ko ibiro byanjye bizanyica kandi ntabishobora kureka kurya. Gusa ububuzima ndaburambiwe bwoguhora n’igirira isoni nanjye ubwanjye z’ukukuntu meze, ndunva haricyo nakora ariko sinzi aho nahera.

Mu myaka itanu ishize brenda akaba yari afite ibiro birenga 280,ariko afatanyije n’umugabo we Ronnie Davies bakoraga imyitozo ngorora mubiri mu ma clubs akagira n’ikipe y’abajyanama ishinzwe kumwitaho amasaha 25 n’igice mu cyumweru cyumweru. Aba bajyanama (counselors) bamufashaga kwinanura ,bakamwoza bakamuhahira hamwe no kumutekera.

Brenda n’ubwo ahabwa amayero 3oo mu cyumweru yuko afite ubumuga nanone arya amayero 250 mu kindi cyumweru.kuko yikundira za shokora n’amafanta akonje. Mu myaka 6 ishize akaba aribwo yahuye na Ronnie ku myaka 65 bakora ubukwe 2010 bubera mu rugo kwa brenda .

Brenda twabibutsa ko mucyumweru atanga hafi amayero300 y’ibiryo n’andi 400 y’abamwitaho. Ubu akaba ariwe mutegarugori munini agaragaye mu bwongereza nyuma y’uko uwarufite iryo kamba SHARON MEVSIMLER yitabye Imana afite imyaka 41 n’ibiro bigera kuri 280.

Gahunda y’uko afata ifunguro k’umunsi.

mu gitondo: afata amata n’umugati

Saa yine : agafata ipaki 3 za shokora(chocolate)
Saa sita: akarya igipiza kinini(pizza), ibibiswi, ibitofe(toffee)
Nyuma ya saa sita: ibipaki 3 bya shokora,ibibiswi,n’amacupa 3 ya ji
Kumugoroba: agafata amasosiso,amagi,biswi,n’ubundi bwoko bw’ibiryo by’abashinwa
N’injoro: agasubira gufata amapaki 3 ya shokora.

via the sun

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment