Imihango ni umwihariko w'abari n'abategarugori. Itangira kugaragara guhera mu bwangavu kugeza umuntu acuze.
Mbese imihango ituruka he ?
Iyo umuntu ageze mu myaka hagati ya 11 na 13 kuri bamwe, umubiri utangira kugira impinduka ugaragaza kuko aba ari igihe cyo kuva mu bwana atangiye kuba umuntu mukuru. Ku gitsinagabo ugeze muri iyo myaka yitwa ingimbi, naho ku mukobwa akitwa umwangavu. Imwe muri iyo mihindangurikire igaragara ku mubiri irimo: kuniga ijwi, gukura kw'intugu, gusohora (kuzana amasohoro mu gihe igitsina gifashe umurego, n'ibindi. Aha ni ku bahungu.
Ku rundi ruhande, umukobwa ugeze muri iki gihe yitwa umwangavu, umubiri we ugira ibimenyetso bigaragaza ko ari kuba umuntu mukuru. Muri ibyo twavugamo nko: kunera amabere, kugira ijwi rikurura abagabo, n'ibindi. Ikimenyetso gikuru kiruta ibindi ni ukugira imihango (hari ababyita "kuva"). Aya maraso aturuka ku gice cyiba cyaragenewe gutunga no guturamo umwana gishwanyaguzwa nyuma y'uko nta guhura kw'intanga ngabo n'ingore kuba kwabayeho ariho haturuka amaraso. Iyo uku guhura kw'intanga kubayeho, havuka igi ritura muri iyo ngobyi, hajazavamo uruhinja.
Hari imyemerere abantu bagira kuri iyi mihindagurikire y'umubiri, nyamara atari byo ahannini:
1. Ukwezi kumara iminsi 28? Sibyo
Si buri gihe ko ukwezi k'umugore kumara iminsi 28. Usanga amezi y'abari n'abategarugori agira iminsi iri hagati ya 28 na 35. Ikigaragara ni uko abakoresha uburyo bwo kuboneza imbyaro bifashishije ibinini (pilules) bagira ukwezi kudahindagurika, kw'iminsi 28, kubera ko biba birimo imiti ibuza intanga ngabo kubonana n'intanga ngore.
2. Imihango igaragaza ukurangira k'ukwezi.
Sibyo, ahubwo imihango ni ikimenyetso cy'itangira ry'ukundi kwezi, kuko intangangore yambere iba itahuye n'ingabo, bityo, nkuko twabikomojeho haruguru, ingobyi yari igenewe gutunga umwana igasenywa kuko nta gusama kwabayeho.
3. Aspirine igabanya uburibwe mu gihe cy'imihango?
Ahubwo iyo iki kinini kigeze mu mubiri, gituma amaraso acika amazi (fludifier), bityo kuva no kuribwa bikaba byakwiyongera. Ibyiza ni ugukoresha paracetamol cyangwa Spasfon. Ibi binini byo ntibigira imikorere nk'iya aspirine.
4. Kubura kw'imihango ni ikimenyetso cyo gusama.
Oya. Kubura kw'imihango gushobora guturuka ku zindi mpamvu: umuhangayiko ukabije, ihagarikwa ry'ibinini byifashishwa mu kuboneza urubyaro, yewe n'ikoreshwa ry'indi miti, mu buryo buboneye cyangwa se butaboneye, bishobora kuba impamvu y'ibura ry'imihango. Ku myaka 45 kuzamura, iki gishobora kuba ikimenyetso cyo gucura ( ni ukuvuga ko nta kongera kubyara ukundi)
5. Mbese kirazira gukora imibonano mpuzabitsina mu minsi y'imihango?
Ibi sibyo na mba. Nkuko byemezwa n'impuguke mu ndwara z'abagore, gukora imibonano mpuzabitsina mu minsi y'imihango nta kibazo bitera na gato n'ubwo abashakanye benshi bifata muri ibyo bihe. Aha ntitwabura kubibutsa kujya bakoresha agakingirizo, kuko hashobora kubaho gusama bitari byiteguwe !
6. Nta myaka runaka yo gukoresha ibikoresho nka za cotex, n'utundi dutambaro twabugenewe?
Ibi ni ukuri, n'ubwo hari abibwira ko bishobora kwangiza ubusugi bw'umwari. Ni ngombwa kwitondera ikoreshwa ry'ibyo bikoresho ndetse bikanahindurwa kenshi, kandi bikagirirwa isuku nyinshi.
7. Imihango itera impinduka mu buzima busanzwe?
Yego. Urugero: gucika intege, kugira umushiha n'uburakari, kuribwa mu nda, kubyimba amabere,... Byaba byiza kwegera umuganga ubihugukiwemo akaba yatanga inama.
8. Nta mihango ku bakoresha ibinini byo kuboneza imbyaro ?
Ibi sibyo na mba, ahubwo imihango yabo imara iminsi mikeya, ntibave cyane ugereranyije n'abadakoresha ubu buryo, kuko haba habayeho ihagarikwa ry'imisemburo igira uruhare mu guhura kw'intanga zombi.
Thursday, April 12, 2012
Amashirakinyoma ku Imihango y'Umugore
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment