Kimwe n’andi mahanga, u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima kuri iki cyumweru tariki ya 26 nzeri 2010, ku nsanganyamatsiko igira iti “Nkorana umutima”.
Gukora sports nibyo birwanya izo ndwaraGukora sports nibyo birwanya izo ndwaraBiteguwe na Fondasiyo y’umutima mu Rwanda (Rwanda Heart Foundation), iyoborwa na Dr Mucumbitsi Joseph, bigaterwa inkunga na Minisiteri y’Ubuzima n’ishyirahamwe ry’abadepite n’abasenateri baharanira iterambere ry’abaturage (RPRPD), kuri iki cyumweru tariki ya 26 nzeri 2010 ni bwo hazizihizwa umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umutima, ibirori bikazatangira saa moya za mu gitondo kuri Sitade Amahoro i Remera. Nk’uko Dr Mucumbitsi Joseph abitangaza, kuri uwo munsi mpuzamahanga hateganyijwe ibikorwa byinshi birimo kwipimisha, ahanini hagamijwe kureba uko umuvuduko w’amaraso umeze. Muri ibyo bizamini hazarebwa ibiro by’umuntu, ingano y’isukari afite mu maraso, uko umutima we utera, n'ibindi... Byose bikaba bifasha mu kureba uko umuntu ahagaze. Si ibyo gusa biteganyijwe kuko hazabaho n’urugendo rw’umutima ruzaturuka kuri Stade Amahoro rukagera ku cyicaro cy’Ambasade y’Amerika ku Kacyiru, nyuma rugasorezwa kuri iyo Stade.
Indwara z’umutima zifashe gute ?
Nk’uko bitangazwa n’ubushashatsi bwakozwe, buri mwaka hapfa miliyoni 17,1 z’abantu bahitanywe n’indwara z’umutima, nyamara ngo 80% by’abo biba bishoboka ko bakwirinda ntibapfe hakiri kare. Ikibabaje kurushaho kandi, ngo ni uko abo bose bahitanwa n’indwara z’umutima, abenshi ari abantu bagifite imbaraga zo gukora (hagati y’imyaka 15 na 69), bafatiye runini imiryango yabo n'ibihugu byabo muri rusange. Ibi ngo bigira ingaruka mbi zikomeye mu nzego zose, kuko nko mu bukungu umusaruro wagambaga gutangwa n’abo bahitanwa n’indwara z’umutima taboneka, utabazemo n’imiti n’ubunsi bufasha mu buvuzi za leta zikoresha mu kurwazarwaza abo bantu bafite indwara karande z’umutima. Ku rwego rw’isi, biteganyijjwe ko Fondasiyo y’umutima izashyira ahagaragara raporo yakozwe ku ndwara z’umutima kuva mu myaka 10 ishize. Iyi raporo ngo yakozwe ku bufatanye bwa fondasiyo y’umutima ku isi n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ndetse n’ihuriro ry’isi mu bukungu (World Economic Forum). Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umutima, hirya no hino ku isi haba ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro byigisha abantu kwirinda indwara z’umutima, gukora siporo zirimo kwiruka, koga, imikino n’ibindi.
Imiterere ya fondasiyo y’umutima
Fondasiyo y’umutima ni umuryango umaze imyaka 10 ugiyeho ukaba ukorera mu bihugu 200 byo ku isi harimo no mu Rwanda, nk’uko twabivuze haruguru. Intego zawo ni uguhuriza hamwe imbaraga no gufatanya hagati y’ibihugu mu kurwanya indwara ziterwa n’umutima, hatangwa ubuvuzi ku barwayi mu gihe bishoboka ndetse hanatozwa abaturage kwirinda, kuko biruta kwivuza. Muri uyu mwaka nk’uko bitangazwa na fondasiyo y’isi irwanya indwara z’umutima, hari intambwe nziza imaze guterwa mu gufasha abantu kwirinda no kuvura abafite indwara z’umutima, gusa ngo haracyanewe imbaraga nyinshi kuko umubare w’abantu bagipfa ari munini, dore ko ngo 82% by’abahitanwa n’izo ndwara, bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bitewe n’uko urwego rw’ubuvuzi rutaragera ku rwego rwiza nko mu bihugu bikize. Akamaro ka fondasiyo y’umutima mu Rwanda, mu gihe gito igiyeho, harimo kuba hari abaganga b’inzobere bagiye bazanwa mu Rwanda bagafatanya n’ ab’Abanyarwanda mu kuvura no kubaga bamwe mu barwayi b’umutima. Ibi bikaba bikorerwa mu bitaro byitiriwe umwami Faiçal nibura rimwe mu mwaka igikorwa nk’icyo kiraba, hakavurwa bantu benshi. Usibye gufasha kuvura, hanatangwa inyigisho kumyitwarire abantu bakwiye kugira ngo birinde ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Hakorwa iki mu kwirinda indwara z’umutima
Mu nama zitangwa n’abaganga zatuma abantu bagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, harimo kurya imbuto nyinshi kandi buri munsi ; umuntu akanihatira kurya imboga, kuri buri funguro afashe. Ni ingenzi nanone kwirinda amafunguro arimo umunyu mwinshi, kuko , ngo utuma habaho kwifunga kw’imwe mu mitsi ijyana amaraso mu mutima, maze bigatuma amaraso adatembera neza mu mubiri, aribyo biviramo umutima uburwayi. Nyuma yo kubahiriza izi nama tuvuze haruguru, ni byiza kandi ngo gukora siporo nibura iminota 30 buri munsi kuko bigabanya ibinure bikanatuma amaraso atembera neza mu bice byose by’umubiri. Kwirinda kunywa itabi nabyo ni kime mu birinda kwandura indwara zumutima, kuko itabi rayngiza ibice by’ibihaha kandi aribyo biyungurura amaraso.
Indsi nama itangwa n’impuguke z’abaganga ni ukwirinda kubyibuha cyane, kuko ari kimwe mu biha urwaho indwara z’umutima. Kubyibuha cyane ngo iyo byiyongereye ku mpamvu tuvuze haruguru nko kurya umunyu mwinshi, bituma umutima udatera neza, ugasanga umuntu ahumekera hejuru, kuko umuvuduko we w’amaraso uba udasanzwe (bad blood pressure). Iyi ndwara y’umuvuduko mubi w’amaraso ni imwe muzigize 50% by’impfu z’abantu bazira indwara z’umutima ku isi yose. Abaganga bakomeza batanga inama ko abantu bakwiye kujya bisuzumisha kenshi kwa muganga bakamenya uko umutima wabo utera, bakamenya uko ibinure n’imisemburo yabo bingana (cholesterol et glucose), basanga harimo ikibazo bakavurwa hakiri kare. Ibi binakorwa hanapimwa ibiro n’uburebure umuntu afite aribyo bigaragaza neza uko umuntu ahagaze mu birebana n’indwara z’umutima. Ikindi abantu basabwa ni ukwirinda inzoga nyinshi zatuma umuntu abyibuha cyangwa umutima we ugatera nabi. Ikindi ukwirinda kwicara igihe kinini nko ku bantu bakora mu biro, ahubwo kujya bagerageza utwitozo dutuma bananura ingingo, urugero nko mu karuhuko ka saa sita. Ikindi abantu bagirwaho inama ko bagomba kwitondera ni imirire, kuko ai kimwe mu byongera indwara z’umutima. Urugero si byiza kurya kenshi amavuta akomoka ku nyamaswa, ibyiza ni amavuta akomoka ku bihingwa. Si byiza kurya ibintu bifite ibinure byinshi. Ikindi ni ukwirinda kwinaniza cyane (stress), dore ko nabyo bifite ingaruka mbi, kuko bishobora gutera indwara z’umutima. Si ukwinaniza gusa mu kazi bigomba kwirindwa, ahubwo no kwinaniza umuntu anywa ibirenze urugero, kuryagagura, byiyongereyeho kurya nabi (amavuta menshi n’ibinure) byose ngo si byiza na gato. Ku birebana n’amafunguro, ibyiza ngo ni ugufata ducye ducye kandi nabwo umuntu agakora nibura imyitozo ngororamubiri iminota 5 buri munsi.
Dr Mucumbitsi Joseph yabwiye Imvaho Nshya ko fondasiyo y’umutima mu Rwanda yishimira ibikorwa bimaze kugerwaho, by’umwihariko muri uyu mwaka bakaba bibanda cyane cyane ku mibereho mu kazi, bagamije gukangurira abakoresha guteza imbere imibereho myiza y’abakozi babo ku kazi banibutsa abakozi gufata ingamba zo kwita ku buzima bwabo.
Wednesday, April 11, 2012
Abarenga miliyoni 17 bahitanwa n'indwara z'umutima buri mwaka
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment