Thursday, April 12, 2012

Ababyeyi batwite n’abamaze igihe gito babyaye bafite ibyago bya 70% byo kwandura igituntu

Ababyeyi batwite bafite ibyago byo hejuru byo kwandura igituntu muri iki gihe, ubushakashatsi bukaba bwarabigaragaje.
Inyigo yakozwe igaragaza ko ababyeyi batwite bitegura kubyara ndetse nabamaze igihe gito babyaye muri ano mezi 6 ashize, 69% bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara.

Abashakashatsi bo mu kigo kitwa Health Protection Agency baburiye ababyeyi ko bakagombye kwikingiza cyangwa bakihutira kujya kwa muganga igihe babonye bafite ibimenyetso byashobora kuba bigaragaza iyo ndwara kuko ari indwara ishobora gukomerera igihe cyose ititaweho.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu kinyamakuru kitwa American Journal of Respiratory and Critical Care Medicine. Kikaba gitangaza ko ubu bushakashatsi bwakozwe ku babyeyi basaga ibihumbi ijana na mirongo cyanda (190.000) muri myaka 12 ishiza.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igituntu kiri hejuru ku babyeyi babyaye vuba mu mezi atandatu ashize dore ko ari 15,4 ku bantu 100. 000 ugereranyije na 9,1 ku bantu 100.000 ku bantu bazima.

Bemeza ko gutwita bigabanya cyane ubudahangarwa bw’umubyeyi mu bijyanye no guhumeka bikaba byatuma indwara y’igituntu imufata vuba kandi byoroshye.

Profeseri Ibrahim Abubakar akaba akuriye ibijyanye n’igituntu muri Health Protection Agency kandi akaba kabuhariwe mu ndwara zandura muri kaminuza ya East Anglia avuko ubu bushakashatsi bwagaragaje neza ko ababyeyi babyaye, abatwite n’abaza kubasura bakagiye bitonda kuko iyi ndwara ishobora kwiyongera biciye muri ubu buryo, kuko akenshi yandurira mu guhumeka.
Akomeza avuga ati “ abarwaza barwajije ababyaye ndetse nabareberera ababyaye bakagiye bita ku bimenyetso byiyo ndwara.”

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment