Wednesday, April 11, 2012

Ababyeyi barasabwa kuvuza neza abana indwara ya gapfura mu kurwanya indwara zifata umutima

Indwara zifata umutima zibasiye abana mu Rwanda ahanini bikaba biterwa n’uburangare bw’ababyeyi igihe cyose batavuje umwana indwara ya gapfura izwiho gutera indwara zikaze z’umutima iyo itavuwe neza.

Mu gusoza igikorwa cyari kimaze igihe kigera ku cyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal cyo kubaga abana bafite uburwayi bukomeye bw’umutima, kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukuboza Muganga Joseph Mucumbitsi w’indwara z’umutima mu bana yasabye ababyeyi kwita ku kuvuza abana indwara ya gapfura.

Muri iki cyumweru, abana bagera kuri 39 kuva imihanda yose mu gihugu babazwe ku bufatanye hagati y’ibitaro byitiriwe Umwami Faycal n’abavuzi bavuye muri Australie no mu Bubiligi. Muri bo, 22 bavuwe basatuwe igituza naho abandi 17 bo bavurwa hifashishijwe ibikoresho byitwa cathether binyuzwa mu miyoboro itwara amaraso.

Benshi muri bo bavukanye uburwayi bw’umutima budashobora kwirindwa nk'uko Muganga Mucumbitsi yabitangaje, naho abandi babutewe no kuvurwa nabi indwara ya gapfura, bibaviramo kuziba imiheha y’umutima.

Kubaga izo ndwara birahenze cyane kuko bishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 40 by’amadolari ku mwana umwe. Guhitamo abana bazabagwa bikorwa n’abaganga bo mu bitaro bitandukanye, amahirwe agahabwa abafite ibibazo byihutirwa kurusha abandi kandi bafite icyizere cyo guhita bakira, hanyuma ababaga nabo bagahitamo bakurikije ubushobozi bwabo.

Fabrice KWIZERA (Igihe.com)

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment